INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU MABWIRIZA AGENGA ABATANGA SERVISI ZO GUTWARA ABANTU KURI MOTO YO KUWA 9/01/2018 YABEREYE KURI CLUB HOUSE LA PALISSE HOTEL NYANDUNGU.

Abitabiriye inama:

abahagarariye cooperatives z’abamotari

Kampani z’ikoranabuhanga zizatanga za mubazi

Uhagarariye umujyi wa Kigali

Uhagarariye Amakoperative mu Rwanda

Adecor

Police

n’abandi bafatanyabikorwa.

Ijambo ryo gufungura inama ryavuzwe  n’uhagarariye RURA , yagize ati:

‘Intego y’iki kiganiro ni ukungurana ibitekerezo ku mabwiriza yunganira abatwara  abantu kuri moto’.

Ø  Abatwara abantu kuri moto ni za cooperative zabigize umwuga wo gutwara abantu kuri moto

Ø  Abamotari bishyize hamwe muri cooperative ariko buri wese afite motoye ku giti cye

 

Abamotari kugirango bahabwe uburenganzira bwo gutawara abagenzi bagomba kuba biyandikishije muri cooperative runaka.

Impinduka:

·         Abamotari bazajya bisabira impushya (Autorisation) zo gutwara abantu muri RURA bitanyujijwe muri cooperative.

·         Cooperative zabigize umwuga nizo zizakenera License muri RURA ni ukuvuga amamoto yanditswe mu izina rya cooperative.

·         Hazakoreshwa ikoranabuhanga mu gutwara abantu kuri Moto ( Meter, Mubazi na GPS)

·         Ikoranabuhanga rizakemura ikibazo cyo kugendana amafaranga, akajagari ubujura, n’ibindi.

·         Ikoranabuhanga kandi rizakoreshwa mukorohereza abamotari kubona Service aho gutonda umurongo kuri RURA,

·         Kwiyandikisha no kwishyura bizajya bikorerwa ku irembo

·         Hari ibihano byinshi byagabanutse, hari n’ibihano bireba umumotari n’ibireba cooperative

Nyuma y’ijambo ry’umuyobozi uhagarariye RURA, hakurikiyeho ibibazo n’ibisubizo ndetse no kungurana ibitekerezo.

Abari mu inama basabyeko ibihano byagabanuka kandi ko byahuzwa n’ibya Police ndetse n’amategeko ahana ibyaha byo mu muhanda u Rwanda rugenderaho.

Parking z’Abamotari zigomba kuba zizwi n’inzego za RURA ndetse na cooperative.

Cooperatives zari zisanzwe zasabwe guhindura imikorerere, abanyamuryango bayo bakagira uruhare ku mutungo, mu gutanga bitekerezo , kubaka cooperative.

Abemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu kuri moto:

Ni za Cooperative na Kampani zabigize umwuga hamwe n’umumotari uri muri cooperative runaka.

Umuyobozi yasoje ashimira abantu bitabiriye inama y’inyungurabitekerezo kandi asezeranira abari mu inama ko abakozi ba RURA bagiye kugirana ibiganiro na za Cooperative basobanura amabwiriza agenga abatwara abantu kuri moto.   

 

Hits: 35
Slide item 3

Consumer's Rights Workshop!

Consumers are the largest economic group, affecting and affected by almost every public and private economic decision. so their rights should be protected and promoted to attain sustainable development
Slide item 4

Consumer's Rights Workshop!

Consumers are the largest economic group, affecting and affected by almost every public and private economic decision.
catering.PNGbank.PNGeducation.PNGfoodstuffs.PNGenvironment.PNGcommunication.PNGinsurance.PNGenergy.PNG